Intego

Twemera ko imikino ishobora kuba umusemburo w’iterambere ry’ubukungu n’imibanire mu bantu. Kugira ngo ibyo bigerweho, turashishikariza ababyeyi n’abarezi muri rusange guha agaciro no gukora ibishoboka ngo abana babashe gukina, mu gihe natwe dushishikajwe no kubona abafata ibyemezo bashyigikiye iyi gahunda, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kungukira ubumenyi mu mikino mu buryo bwagutse.

Binyuze mu gushyigikira no gushyiraho amahirwe yo gukina ku bana ku isi yose, dushobora kugira uruhare mu iterambere ry’imyigire ndetse n’imibereho yabo myiza.

Turifuza ko buri wese, yaba ababyeyi, abarezi, abarimu, leta, imiryango ya sosiyete sivile, ibigo ndetse n’abaturage muri rusange, bashyigikira abana kugira ngo barusheho kumererwa neza yaba mu rugo, ku ishuri ndetse n’aho batuye.

Turi mu mugambi wo kubaka umuryango ushyigikiye imikino! Ushobora gufatanya natwe!

Ibyo dukora hirya no hino ku isi

BureziliKolombiyaRwandaAfurika y’EpfoKuza vuba muri 2022

Dore amateka yacu

Iyo abana bakina, baba bagaburira intekerezo zabo, bamenya uburyo bwo kunguka inshuti nshya, bakarushaho kongera imbaraga z’umubiri ndetse bakabasha kunguka uburyo bashobora gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi. Baba biga ndetse bakura muri iki gihe, bakunguka ubumenyi buzabafasha kugera ku nzozi zabo, kudahungabanywa n’imbogamizi ndetse no kubaho bishimye mu gihe bazaba barakuze mu myaka iri imbere.

Kuva muri 2019, twakomeje kugira umugambi wo gufasha abantu guha agaciro imikino nk’inkingi ya mwamba mu iterambere ry’abana. Twagiye dushishikariza ababyeyi ndetse n’imiryango muri rusange gusobanukirwa akamaro k’imikino, kongera umwanya wo gukina n’abana babo, ndetse no gushyiraho andi mahirwe ndetse n’umwanya wo gukina mu miryango yabo, aho batuye ndetse no mu ishuri. Twaremye ibikoresho n’uburyo bubereye aho abana batuye, byo kwifashisha mu mikino kandi byagize uruhare mu gushyiraho urubuga ruha guverinoma amahirwe yo guteza imbere imyigire ishingiye ku mikino. Ikindi kandi, twasabye imiryango nterankunga itandukanye kwinjiza imikino muri gahunda zabo z’iterambere bagenera abantu, bafungura gukina nk’uburyo bwagutse abana bashobora kungukiramo. 

Kuki tuvuga ibi ubu? 

Isi yose yashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19 mu mwaka ushize ndetse nta na rimwe iterambere n’imyigire y’abana byigize bihura n’ibibazo bikomeye nk’ubu. Ababyeyi, abarimu, leta ndetse n’abandi bakwiriye kongera gutekereza no kuvugurura uburyo bwo kwiga no gukina kw’abana, muri ibi bihe bidasanzwe. 

Dushishikajwe cyane no gukomeza gushaka ibisubizo byihuse mu rwego rwo gufasha ababyeyi n’abarera abana guha umwanya uhagije imikino hagamijwe iterambere, ndetse no gukorana n’amashuri n’inzego zifata ibyemezo guhindura imyigishirize yacu, ikaba ishingiye ku guhanga udushya. 

Umusaruro w’ibyo dukora

Dukorera muri Brazil kuva mu mwaka wa 2020, ubu turi gutangira gukorera mu Rwanda ndetse tuzatangira no gukorera muri Afurika y’Epfo muri 2022. 

Mu mwaka wa 2020: 

  • Twageze ku bantu barenga miriyoni 75 ndetse twabashije gukorana by’umwihariko n’abagera kuri miriyoni eshatu n’igice.
  • Twafashije abarenga ibihumbi 57 kugira uruhare mu mikino inyuranye.
  • Minisiteri y’Uburezi muri Colombia yashyize ibikorwa bitandukanye by’imikino ku rubuga rw’igihugu rw’uburezi bw’iyakure. 
  • Twagiranye imikoranire n’imbuga zikomeye nka TikTok muri Brazil, hagamijwe guteza imbere imyigire ishingiye ku mikino ndetse n’ibihe byo gukinira mu miryango.  
  • Abafata ibyemezo, ibyamamare ndetse n’abavuga rikumvikana bagiye bavuga ku kamaro k’imyigire ishingiye ku mikino ku bana. 

Case studies copy can be found here.

Twandikire 

Together for Play iterwa inkunga na LEGO Foundation, igashyigikirwa na Purpose, ndetse ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye muri buri gihugu harimo imiryango idaharanira inyungu, amahuriro akora mu nzego z’uburezi ndetse n’imiryango ikora mu iterambere ry’imikurire y’abana. Niba ushaka kureba urutonde rwose rw’abafatanyabikorwa bacu, reba kuri paji zigenewe buri gihugu.